1 Samuel 19:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli ni ko kumutera icumu kugira ngo rimushite ku rukutu rw'inzu, ariko Dawidi araryizibukira rifata ku rukuta. Iryo joro Dawidi aracika, arahunga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sawuli ashaka kubambisha Dawudi ku rukuta icumu rye, ariko Dawudi araryizibukira, maze ryishinga mu rukuta. Dawudi akiza amagara ye ahita ahunga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli agerageza gutera Dawidi icumu ngo rimushite ku nzu, Dawidi ararizibukira amuva imbere rihama urusika. Nuko Dawidi aracika, arigendera muri iryo joro.