1 Samuel 19:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Sawuli yohereza abantu kwa Dawidi kugira ngo bahagote, maze mu gitondo bazamwice. Ariko Mikali muka Dawidi aramuburira ati: “Nudahunga iri joro ejo uzapfa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri iryo joro Sawuli aherako yohereza intumwa kwa Dawudi, kugira ngo bamwubikire, maze nibucya mu gitondo bazamwice. Mikali umugore we arabimenya, maze abwira Dawudi, ati «Nudakiza amagara yawe iri joro, ejo uzapfa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli aherako atuma intumwa kwa Dawidi ngo bamurinde, bazamwice mu gitondo. Maze Mikali muka Dawidi aramuburira, aramubwira ati “Iri joro nutiyarura, ejo uzapfa.”