1 Samuel 19:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati: “Ni kuki wandiganyije ugacikisha umwanzi wanjye?” Mikali aramusubiza ati: “Yambwiye ngo nimureke agende, niba nanze aranyica.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Sawuli ararakara, abwira Mikali ati «Ni kuki wanshutse utyo, ugacikisha umwanzi wanjye?» Mikali asubiza Sawuli, ati «Ni we wambwiye ngo ’Ndeka ngende; naho ubundi ndakwica!’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati “Ni iki cyatumye umbeshya utyo ukarekura umwanzi wanjye, none akaba acitse?”Mikali asubiza Sawuli ati “Yambwiye ati ‘Reka ngende’. Nakwica nguhoye iki?”