1 Samuel 19:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli aherako yohereza abantu bo gufata Dawidi. Bahageze basanga itsinda ry'abahanuzi bahanura, bayobowe na Samweli. Mwuka w'Imana aza kuri abo bantu ba Sawuli, na bo batangira guhanura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Sawuli yoherezayo intumwa gufata Dawudi. Ngo zigereyo, za ntumwa zihasanga itorero ry’abahanuzi bariho bahanura, na Samweli ahagaze imbere yabo. Ubwo umwuka w’Imana uzizamo, na zo ziratwarwa zitangira guhanura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi. Zihageze zisanga umutwe w'abahanuzi bahanura, Samweli ahagaze aho nk'umutware wabo, maze umwuka w'Imana aza ku ntumwa za Sawuli na zo zirahanura.