1 Samuel 19:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli abyumvise yohereza abandi bantu, na bo bahageze barahanura. Sawuli yohereza abandi ubwa gatatu, na bo barahanura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babibwiye Sawuli, yongera koherezayo izindi ntumwa, na zo ngo zigereyo zirahanura. Sawuli yoherezayo ubwa gatatu izindi ntumwa, ariko na zo zigezeyo biba kwa kundi: ziratwarwa zirahanura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Babibwiye Sawuli atuma izindi ntumwa, na zo zirahanura. Arongera atuma izindi ubwa gatatu, na zo zirahanura.