1 Samuel 19:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nanjye nzajyanayo na data maze mubaze ibikwerekeye, nimara kumva uko byifashe nzaza nkubwire.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho jyewe nzasohoka njyane na data ku gasozi, hafi y’aho uzaba wihishe. Nzamubwira ibikwerekeyeho, nimenya icyo abitekerezaho nzakikubwira.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nanjye nzasohoka mpagararane na data ku gasozi aho uzaba uri, mvugane na we ibyawe, ningira icyo numva nzabikubwira.”