1 Samuel 19:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umunsi umwe Uhoraho ateza Sawuli wa mwuka mubi, Sawuli yari yicaye mu nzu iwe afite icumu mu ntoki. Ubwo Dawidi yacurangaga inanga,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwuka mubi uturutse kuri Uhoraho wongera gufata Sawuli, akaba yari yicaye mu nzu ye, afashe icumu mu ntoki, naho Dawudi acuranga inanga ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Sawuli yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi amucurangira imbere. Maze umwuka mubi uvuye ku Uwiteka ahanga kuri Sawuli.