1 Samuel 2:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndetse umutambyi ataranatwika urugimbu rw'igitambo, umugaragu we yarazaga akabwira uwatambaga igitambo ati: “Mpa inyama zo kokereza umutambyi, ntashaka ko umuha izitetse arishakira imbisi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikindi kandi, mbere y’uko bashongesha urugimbu, umugaragu w’umuherezabitambo yajyaga kubwira uwaturaga igitambo, ati «Ha umuherezabitambo inyama zo kotsa. Nta bwo yemera ko umuha inyama zitetse, ashaka gusa inyama mbisi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndetse batarotsa ibinure, umugaragu w'umutambyi yarazaga akabwira umuntu watambaga ati “Mpa inyama zo kokereza umutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbisi.”