1 Samuel 2:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo undi yamusubizaga ati: “Reka babanze batwike urugimbu, hanyuma utware izo ushaka”, umugaragu yaramubwiraga ati: “Zimpe nonaha, niba wanze ndazitwara ku gahato.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyo uwaturaga igitambo yamubwiraga ati «Reka babanze bashongeshe urugimbu, nyuma utware ibyo ushaka», umugaragu yaramubwiraga ati «Oya, zimpe aka kanya, naho ubundi ndazitwara ku gahato.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati “Nibamara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushaka”, na we yaramusubizaga ati “Oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.”