1 Samuel 2:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uko umwaka utashye, nyina wa Samweli yamudoderaga umwambaro, akawumushyīra iyo yajyanaga n'umugabo we i Shilo gutamba igitambo cya buri mwaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyina yamuboheraga agashura akakamushyira buri mwaka, uko azamukanye n’umugabo we gutura igitambo cya buri mwaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira uko umwaka utashye, iyo yajyanaga n'umugabo we gutamba igitambo cy'umwaka.