1 Samuel 2:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Eli yasabiraga umugisha Elikana n'umugore we, akabwira Elikana ati: “Uhoraho azaguhe kubyarana n'uwo mugore abandi bana, bo gusimbura uwo yasabye Uhoraho akamumutura.” Hanyuma bagasubira iwabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Heli yasabiraga umugisha Elikana n’umugore we, agira ati «Uhoraho araguhe urubyaro kuri uyu mugore, rugushumbushe uweguriwe Uhoraho!» Hanyuma bagasubira iwabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Eli asabira umugisha Elukana n'umugore we ati “Uwiteka akugwirize urubyaro kuri uyu mugore, akwituye uwo watuye Uwiteka.”Nuko basubira iwabo.