1 Samuel 2:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abenshi mu muryango wawe bazakenyuka, n'abazakomeza umurimo w'ubutambyi bazaguteza ishavu n'intimba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara ariko, nzagumisha umwe mu bawe ku rutambiro rwanjye, kugira ngo ajye ashengurwa n’ishyari n’ubwihebe, naho abandi bose bazakenyuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nihagira umuntu wawe uzasigara ntamukuye ku gicaniro cyanjye, azatuma usubiza amaso imutwe akubabaze umutima. Ab'urubyaro rw'inzu yawe bose bazajya bapfa bakenyutse.