1 Samuel 2:35 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzitoranyiriza umutambyi w'umunyamurava uzakora ibyo nifuza. Nzamutonesha we n'abazamukomokaho, bazahora bagaragiye umwami nimikishije amavuta.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko nitorere umuherezabitambo nyawe, uzakurikiza uko umutima wanjye ushaka n’icyo nifuza. Nzamwubakira inzu ihamye, kandi ahore anogeye uwo nzaba narasize amavuta.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzaherako nihagurukirize umutambyi wiringirwa, uzakora nk'ibyo mu mutima wanjye n'ibyo nibwira. Kandi nzamwubakira inzu ikomeye, azagendera mu maso y'uwo nimikishije amavuta iminsi yose.