1 Samuel 2:36 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uzaba yararokotse mu bazagukomokaho, azajya kwikubita imbere y'abo batambyi kugira ngo arebe ko yabona igikoroto cy'ifeza cyangwa akamanyu k'umugati, kandi abinginge kugira ngo bamuhe akazi babonye kose mu mirimo y'abatambyi, abone icyo kumutunga.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho uwo mu muryango wawe uzarokoka, azamwunamira kugira ngo abone ka feza n’akagati, maze azamubwire ati ’Mbabarira, umpe akarimo k’ubuherezabitambo, kugira ngo mbone agace k’umugati ko kurya.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bizaba bitya: umuntu wese wo mu nzu yawe uzaba acitse ku icumi, azaza amupfukamira amusaba agafeza n'agatore k'umutsima amubwira ati ‘Ndakwinginze, umpe umurimo umwe w'ubutambyi kugira ngo mbone agatsima ko kurya.’ ”