1 Samuel 2:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abari barariye bagahaga ubu barashaka aho baca incuro, naho abari baraguye umudari ubu baradamaraye. Umugore wari ingumba abyaye karindwi, naho uwari wishimiye urubyaro, arigunze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abari bijuse baraca incuro, naho abari bashonje baradamaraye. Umugore w’ingumba yabyaye karindwi, naho uwari yishimye abana aragumbaha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abari abakungu baraca incuro,Kandi abari abashonji baradamaraye.Ndetse uwari ingumba yabyaye karindwi,Kandi uwabyaye benshi aracebye.