1 Samuel 20:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Dawidi ava mu macumbi i Nayoti h'i Rama arahunga, ajya kureba Yonatani aramubaza ati: “Rwose nakoze iki? Icyaha cyanjye ni ikihe? So namucumuriye iki gituma ashaka kunyica?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Dawudi ahunga ava i Nayoti h’i Rama. Araza abaza Yonatani, ati «Nakoze iki, ikosa ryanjye ni irihe cyangwa se nacumuye iki kuri so, kugira ngo abe ashaka kunyambura ubuzima?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Dawidi arahunga ava i Nayoti i Rama, araza abaza Yonatani ati “Ariko nzira iki? Nakiraniwe iki? Icyaha nakoreye so gituma angenza ngo anyice ni iki?”