1 Samuel 20:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yonatani abwira Dawidi ati: “Nkurahiye Uhoraho Imana y'Abisiraheli, nzinja data ninsanga akuvuga neza, ejobundi nk'iki gihe nzagutumaho umuntu wo kubikumenyesha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yonatani abwira Dawudi, ati «Nkurahiye Uhoraho, Imana ya Israheli, ko ejo cyangwa ejobundi nko kuri iyi saha, nzagerageza kumenya icyo data agutekerezaho. Ninsanga data akuvuga neza, simbikumenyeshe,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yonatani abwira Dawidi ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ni yo ntanzeho umugabo. Ejo nk'iki gihe cyangwa ejo bundi nzibarisha kuri data, ninumva akuvuga neza nzagutumaho mbikumenyeshe.