1 Samuel 20:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko ninumva data ashaka kukugirira nabi sinkuburire kugira ngo wicikire, Uhoraho azampane yihanukiriye! Uhoraho azabane nawe nk'uko yahoze abana na data.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
icyo gihe Uhoraho azabimpore! Nanone kandi ninsanga atekereza kukugirira nabi, na bwo nzabikumenyesha, ngusezerere wigendere mu mahoro. Kandi Uhoraho azakomeze kuba kumwe nawe nk’uko yabanaga na data!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko data naramuka yakereye kukugirira nabi, simbikumenyeshe ngo ngusezerere wigendere amahoro, Uwiteka abimpore ndetse bikabije. Nuko Uwiteka abane nawe nk'uko yabanaga na data.