1 Samuel 20:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yonatani aramubwira ati: “Ejo ni umunsi mukuru w'imboneko y'ukwezi, ubwo rero bazibaza ibyawe kuko intebe yawe izaba iriho ubusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yonatani aramubwira ati «Ejo ukwezi kuzaboneka, bazamenya ko udahari kuko intebe yawe izaba iriho ubusa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Yonatani aherako aramubwira ati “Ejo ukwezi kuzaboneka, bazakubura kuko umwanya wawe uzaba urimo ubusa.