1 Samuel 20:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku munsi wa kabiri, intebe ya Dawidi na bwo ibura uyicaraho. Noneho Sawuli abaza umuhungu we Yonatani ati: “Ni kuki mwene Yese yabuze ku meza ari ejo ari n'uyu munsi?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko bukeye bw’aho, ukwezi kwaraye kubonetse, Dawudi yongera kubura mu mwanya we. Sawuli abaza umuhungu we Yonatani, ati «Kuki umuhungu wa Yese, ari ejo ari n’uyu munsi, ntamubonye ku meza?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye bwaho ukwezi kwaraye kubonetse, icyicaro cya Dawidi cyarimo ubusa. Maze Sawuli abaza umuhungu we Yonatani ati “Ejo ni iki cyabujije mwene Yesayi kuza kurya, n'uyu munsi na wo?”