1 Samuel 20:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
agira ati: ‘Mukuru wanjye yantegetse kuza gusangira na bene wacu igitambo, none ungiriye neza wareka nkajyayo.’ Ni yo mpamvu ataje ku meza nyagasani.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yambwiye ati ’Ndakwinginze, reka ngende kuko mu mugi w’iwacu bazatura igitambo, kandi mukuru wanjye akaba yarantegetse kuba mpari. None rero ungiriye ubuntu wareka nkagenda, nkajya kureba abavandimwe banjye.’ Iyo ni yo mpamvu yamubujije kuza hano ku meza y’umwami.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ati ‘Reka ngende ndabigusabye, kuko iwacu bazatambira igitambo mu mudugudu, kandi mukuru wanjye yantegetse kubayo. None rero niba ungiriye imbabazi, ndeka ngende ndakwinginze, njye kureba bene data.’ Icyo ni cyo cyamubujije kuza ku meza y'umwami.”