1 Samuel 20:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi arongera aramubwira ati: “So azi neza ko unkunda cyane, ni yo mpamvu yabiguhishe kugira ngo utababara. Icyakora ndahiye Uhoraho ndetse nawe ndakurahiye, urupfu rurangera amajanja!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi agerekaho indahiro, ati «So azi neza ko turi incuti, bigatuma atekereza, ati ’Yonatani nta cyo akwiye kumenya, kugira ngo atababara.’ Ariko ndagatuma utabaho, nkurahiye Uhoraho ko urupfu rundi bugufi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi ararahira ati “So azi neza ko nkugiraho ubuhake, ni ko kwibwira ati ‘Reka Yonatani atabimenya akababara.’ Ni ukuri mba ntuma utabaho, nkurahiye Uwiteka uhoraho, hasigaye intambwe imwe ngapfa.”