1 Samuel 20:30 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Sawuli arakarira Yonatani cyane, aramubwira ati: “Wa mwana we, n'ubundi uri uwa nyoko w'ikirāra, sinyobewe ko ubogamiye kuri mwene Yese! Bityo wikojeje isoni, ukoza na nyoko isoni wifata nk'ikinyandaro!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sawuli ni ko kurakarira Yonatani, aramubwira ati «Mwana w’umugore utagira umutima! Nzi neza ko ubogamiye mu ruhande rw’umuhungu wa Yese, kugira ngo wikoze isoni kandi uzikoze na nyoko!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Sawuli arakarira Yonatani aramubwira ati “Wa mwana w'umugore w'ikitumva w'umugome we, mbese nyobewe ko watoranije mwene Yesayi kwikoza isoni, no gukoza isoni ubwambure bwa nyoko?