1 Samuel 20:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahaguruka ku meza arakaye cyane kubera ibitutsi bya se, ntiyagira icyo arya kuri uwo munsi wa kabiri w'ukwezi. Yari ababaye cyane kubera Dawidi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ako kanya Yonatani ahaguruka ku meza n’uburakari bwinshi, ntiyagira icyo arya kuri uwo munsi wa kabiri w’imboneko y’ukwezi, abitewe n’agahinda afitiye Dawudi, se yari amaze gutuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Yonatani ahagurukana ku meza uburakari bukomeye, uwo munsi wa kabiri w'ukwezi ntiyagira icyo afungura rwose, kuko yababajwe na Dawidi n'uko se yari yamuteye igisuzuguriro.