1 Samuel 20:41 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo mwana w'umuhungu amaze kugenda Dawidi ava aho yari yihishe hepfo y'urutare, yikubita imbere ya Yonatani yubamye incuro eshatu. Barahoberana bombi bararira, ariko Dawidi arahogora.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuhungu amaze kugenda, Dawudi ava iruhande rwa rya buye aho yari yihishe, yitura hasi yubamye, amwikubita imbere incuro eshatu; maze barahoberana, bombi baririra icyarimwe kugeza ubwo Dawudi ahogora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko uwo muhungu amaze kugenda, Dawidi asesuruka aho yari ari mu ruhande rw'ikusi, yikubita hasi yubamye amuramya gatatu, maze barasomana, bararirirana, ariko Dawidi we arahogora.