1 Samuel 20:42 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yonatani abwira Dawidi ati: “Igendere amahoro, kandi ujye wibuka amasezerano twagiranye mu izina ry'Uhoraho. Uhoraho azahore aturinda guhemukirana, azabirinde n'abazadukomokaho iteka ryose.” Nuko Dawidi arigendera, naho Yonatani asubira mu mujyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yonatani abwira Dawudi, ati «Igendere amahoro! Ubwo twagiranye isezerano mu izina ry’Uhoraho, azakomeze kuba hagati yawe nanjye, azabe no hagati y’urubyaro rwawe n’urwanjye iteka ryose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yonatani abwira Dawidi ati “Igendere amahoro, ubwo twarahiranije mu izina ry'Uwiteka tukavuga tuti ‘Uwiteka azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y'urubyaro rwanjye n'urwawe iteka ryose.’ ”