1 Samuel 20:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi aramubwira ati: “Ejo ni umunsi mukuru w'imboneko y'ukwezi, nari kuzaba nicaranye n'umwami dusangira. None reka ngende njye kwihisha mu gasozi kugeza ejobundi nimugoroba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi abwira Yonatani, ati «Dore ejo ukwezi kuzaboneka, kandi nagombaga gusangira n’umwami. Ariko reka nigendere, maze nzihishe ku gasozi kuzageza ejobundi nimugoroba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi abwira Yonatani ati “Ejo ukwezi kuzaboneka. Sinagize ikimbuza gusangira n'umwami, ariko reka nigendere nihishe mu gasozi kugeza ku munsi wa gatatu nimugoroba,