1 Samuel 20:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
So naramuka anshatse, uzamubwire ko nagusabye uruhushya kugira ngo nyarukire iwacu i Betelehemu, gusangira na bene wacu igitambo cya buri mwaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo so nambura ku meza uzamubwire uti ’Dawudi yanyinginze kugira ngo mureke anyarukire iwabo i Betelehemu, kuko uko umwaka utashye batura igitambo cy’umuryango wose.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
maze so nambura uzahereko uvuga uti ‘Dawidi yaranyinginze cyane ngo mwemerere anyaruke agere iwabo i Betelehemu, kuko hari ibirori by'ibitambo by'uko umwaka utashye by'abo mu rugo rwabo bose.’