1 Samuel 21:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Akishi atonganya abagaragu be ati: “Ko mubona uyu muntu ari umusazi, ni kuki mwamunzaniye?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo aherako arisarisha, asimbagurika mu maboko yabo, atangira guharabika inzugi, ari na ko ata inkonda zikamanuka mu bwanwa bwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aherako yihinduriza imbere yabo, yisarishiriza mu maboko yabo, agaharamba ku nzugi z'irembo, agahoboba inkonda zigatembera mu bwanwa.