1 Samuel 21:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi asubiza umutambyi ati: “N'ubusanzwe iyo turi bujye ku rugamba dutegetswe kwirinda abagore, kubera ibyo ingabo zanjye ntizihumanye. Niba se abantu banjye baba badahumanye mu rugendo rusanzwe, babura bate kudahumana mu rugendo rukomeye nk'uru?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umuherezabitambo aramusubiza ati «Nta migati isanzwe dufite, ariko hari imigati yeguriwe Uhoraho; niba abo bantu bawe baririnze abagore bashobora kuyirya.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umutambyi asubiza Dawidi ati “Nta mutsima wa rubanda mfite keretse umutsima wejejwe, n'uruburaburizo keretse abahungu birinze abagore.”