1 Samuel 21:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi abaza Ahimeleki ati: “Nta cumu cyangwa inkota wagira? Ubutumwa bw'umwami bwihutirwaga, ku buryo ntashoboye gufata inkota cyangwa izindi ntwaro.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi kandi, hari umwe mu bagaragu ba Sawuli wari watinze mu Ngoro, imbere y’Uhoraho. Yitwaga Dowegi Umunyedomu, akaba yari umutware w’abashumba ba Sawuli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
(Kandi uwo munsi hari umugabo umwe wo mu bagaragu ba Sawuli wari wasibijwe imbere y'Uwiteka, witwaga Dowegi Umwedomu, umutahiza mukuru w'abashumba ba Sawuli.)