1 Samuel 21:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutambyi aramusubiza ati: “Hariya inyuma y'igishura cy'ubutambyi, hari inkota ya wa Mufilisiti Goliyati watsinze mu kibaya cya Ela, izingiye mu mwenda. Niba uyishaka uyijyane nta yindi ihari.” Dawidi ni ko kuvuga ati: “Nta yindi ihwanye na yo, yimpe!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi abaza Ahimeleki, ati «Mbese nta cumu cyangwa inkota ufite hano? Naje ntazanye inkota yanjye, habe n’indi ntwaro mfite, kuko ubutumwa bw’umwami bwihutirwaga.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Dawidi abaza Ahimeleki ati “Mbese nta cumu wagira hano cyangwa inkota? Nta nkota yanjye nazanye cyangwa intwaro, kuko umurimo w'umwami ari uw'ikubagahu.”