1 Samuel 22:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli aramubaza ati: “Ni kuki wowe na mwene Yese mwangambaniye? Ni iki cyatumye umuha impamba n'inkota, kandi ukagisha inama Imana kugira ngo abone uko anyigomekaho? Na n'ubu arashaka kunkuraho!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sawuli aramubaza ati «Ni iki cyatumye muhuza umugambi wo kungambanira, wowe na mwene Yese? Wamuhaye imigati n’inkota, wasiganuje Uhoraho kubera we, kugira ngo ampagurukire kandi antege imitego nk’uko bimeze uyu munsi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli aramubaza ati “Ni iki cyatumye mungira inama wowe na mwene Yesayi, ukamuha imitsima n'inkota, ukamugishiriza Imana inama ngo ampagurukire, ancire igico nk'uko agenje none?”