1 Samuel 22:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese bwari ari bwo bwa mbere mugishiriza inama Imana? Ashwi da! Nyagasani, ntubimpōre cyangwa ngo ubihōre undi muntu wo mu muryango wanjye, kuko nta kintu na busa nari nzi mu byo wavuze.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ese ugira ngo uwo munsi, ni bwo natangiye gusiganuza Uhoraho kubera we? Ibyo ntibikambeho! Nyabuneka, Mutegetsi wanjye, ibyo ntiwari ukwiye kubihora umugaragu wawe n’umuryango we wose, kuko ari nta cyo yari abiziho na gito.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese ubu ni bwo nkimugishiriza Imana inama? Ntibikambeho! Umwami ye gushyira urubanza ku mugaragu we cyangwa ku rugo rwa data rwose, kuko muri ibyo byose umugaragu wawe nta cyo nari nzi, haba n'agahurihuri kabyo.”