1 Samuel 22:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umwami abwira abamurindaga ati: “Nimwice abatambyi b'Uhoraho kuko na bo bafatanyije na Dawidi, bamenye ko ahunze ntibabimbwira.” Ariko abagaragu b'umwami ntibemera kwica abatambyi b'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami aherako abwira abarinzi be, ati «Nimuhindukire mwice abaherezabitambo b’Uhoraho, kuko na bo bashyigikiye Dawudi: bari bazi ko ari mu buhungiro, ntibamenyesha aho ari.» Ariko abagaragu be banga kwica abaherezabitambo b’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami aherako abwira abarinzi bamukikije ati “Nimuhindukire mwice abatambyi b'Uwiteka kuko bafatanye agatoki na Dawidi, kandi bari bazi ko yahunze ntibabimbwire.” Ariko abagaragu b'umwami banga kurambura amaboko ngo bice abatambyi b'Uwiteka.