1 Samuel 22:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bose bari mu kaga, abarimo imyenda n'abashavuye, na bo baramusanga ababera umutware. Abari kumwe na we bose bageraga ku bantu magana ane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko iruhande rwe hateranira abanyabyago, abanyamyenda n’abarenganywa, bose ababera umutware. Abari kumwe na we bari bageze kuri magana ane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abari mu makuba bose n'abarimo imyenda bose n'abinubaga bose bateranira aho ari, aba umutware wabo. Nuko abari kumwe na we bari abantu nka magana ane.