1 Samuel 22:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi ava aho ajya i Misipa mu gihugu cya Mowabu, ahageze abwira umwami wa Mowabu ati: “Ndagusaba ko wareka data na mama bakimukira mu gihugu cyawe, kugeza ubwo nzamenya icyo Imana izangenera.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi yongera kuva aho ngaho ajya i Misipa y’i Mowabu, abwira umwami w’i Mowabu, ati «Ndakwinginze ngo wemerere data na mama baze mubane, kugeza igihe nzamenyera icyo Imana izangenera.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Dawidi avayo ajya i Misipa i Mowabu, abwira umwami w'i Mowabu ati “Ndakwinginze ukundire data na mama bimukire ino, mubane kugeza aho nzamenyera icyo Imana integeka.”