1 Samuel 22:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli aza kumenya aho Dawidi n'abantu be bari. Icyo gihe Sawuli yari ku musozi i Gibeya yicaye munsi y'igiti afite icumu mu ntoki, abagaragu be bamukikije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’aho Sawuli aza kumenya ko Dawudi n’abo bari kumwe babonetse. Ubwo Sawuli akaba yari i Gibeya, yicaye mu nsi y’umunyinya wari mu mpinga, afite icumu rye mu ntoki n’abagaragu be bamukikije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Sawuli yumva ko Dawidi yabonekanye n'abo bari kumwe. Ubwo Sawuli yari yicaye i Gibeya munsi y'igiti cy'umunyinya i Rama yitwaje icumu, kandi abagaragu be bose bari bahagaze bamukikije.