1 Samuel 23:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese abakuru b'i Keyila bazantanga? Ese Sawuli azamanuka nk'uko nabibwiwe? Uhoraho Mana y'Abisiraheli, gira icyo umbwira.” Uhoraho aramusubiza ati: “Azamanuka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese aho abatware b’Abanyakeyila ntibazamfata bakamungabiza? Ese koko Sawuli azaza nk’uko umugaragu wawe yabyumvise babivuga? Uhoraho, Mana ya Israheli, ndakwinginze ngo uburire umugaragu wawe.» Uhoraho aramusubiza ati «Sawuli azaza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese abo bantu b'i Keyila bazamumpa? Ni koko Sawuli azamanuka nk'uko umugaragu wawe numvise? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bwira umugaragu wawe.”Uwiteka aramubwira ati “Azamanuka.”