1 Samuel 23:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Dawidi n'ingabo ze nka magana atandatu bava i Keyila, bahungira aho babonye hose. Sawuli yumvise ko Dawidi yavuye i Keyila agahunga, areka kugaba igitero.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Dawudi n’ingabo ze zigeze kuri magana atandatu bashyira nzira, bava i Keyila bahungira ahandi. Hanyuma baza kubwira Sawuli ko Dawudi yahunze, areka umugambi we wo gutera i Keyila.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Dawidi n'abantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara.