1 Samuel 23:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aramubwira ati: “Witinya, data ntazagushobora. Na we ubwe azi neza ko ari wowe uzima ingoma y'Abisiraheli, naho jyewe nkakubera icyegera.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aramubwira ati «Humura! Ikiganza cya data Sawuli ntigiteze kugushyikira. Ni wowe uzategeka Israheli, naho jyewe nkazakungiriza, ndetse na data Sawuli arabizi neza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aramubwira ati “Witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.”