1 Samuel 24:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mubyeyi, itegereze aka gatambaro mfite mu ntoki, nagakebye ku mwitero wawe. Ubwo nagakebye sinkwice, umenye kandi wemere ko ntashaka kukugirira nabi cyangwa kukwigomekaho. Sinigeze ngucumuraho, ahubwo wowe wirirwa umpīga kugira ngo unyice.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uyu munsi wa none, wiboneye neza ko Uhoraho yakweguriye ibiganza byanjye, igihe wari mu buvumo. Ariko nanze kukwica nakubabariye, kandi ubwo bambwiraga kukwica, navuze nti ’Sinzakoza ikiganza cyanjye ku Mutegetsi wanjye, kuko ari uwasizwe amavuta w’Uhoraho.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica ariko ndakubabarira, ndavuga nti ‘Sindi burambure ukuboko kwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’