1 Samuel 24:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abe ari we uducira urubanza kandi azampōrere, icyakora jyewe nta cyo nzagutwara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Itegereze, Mubyeyi wanjye! Reba aka gatambaro ko ku gishura cyawe mfite mu ntoki zanjye. Ubwo nashoboye gukeba agatambaro ku gishura cyawe kandi sinkwice, umenyereho ko nta bubi bundimo cyangwa ubwigomeke, kandi ko nta cyo nagucumuyeho. Ahubwo ni wowe umpiga kugira ngo uncuze ubugingo bwanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi data, dore n'ikinyita cy'umwambaro wawe, ndagifite mu ntoki, ubwo nageshe ikinyita cy'umwambaro wawe sinkwice. Nuko umenye kandi urebe ko nta kibi cyangwa ubugome bindiho, kandi sinagucumuyeho nubwo uhigira ubugingo bwanjye kubukuraho.