1 Samuel 24:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aragenda agera ku biraro by'intama byari iruhande rw'inzira, aho hantu hakaba ubuvumo. Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume, naho ubwo Dawidi n'ingabo ze bakaba bicaye ku mpera z'ubuvumo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sawuli aherako atoranya ingabo ibihumbi bitatu zatoranyijwe muri Israheli, maze aragenda ajya gushaka Dawudi n’ingabo ze, mu bitare byabagamo ihene z’ishyamba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n'abantu be mu bitare by'igandagarizo ry'amasha.