1 Samuel 24:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Dawidi yumva afite inkomanga ku mutima, kubera ko yakebye agatambaro ku mwitero wa Sawuli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ingabo za Dawudi ziramubwira ziti «Nguyu umunsi Uhoraho yakubwiye ati ’Dore neguriye umwanzi wawe mu biganza byawe, maze umwigenzereze uko ushaka.’» Nuko Dawudi arahaguruka, akeba rwihishwa agatambaro ku gishura cya Sawuli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abantu ba Dawidi baramubwira bati “Uyu ni wo munsi Uwiteka yakubwiraga ati ‘Nzakugabiza umwanzi wawe uzamugenze uko ushaka.’ ” Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy'umwambaro wa Sawuli bucece.