1 Samuel 24:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ayo magambo ya Dawidi acubya ubukana bw'ingabo ze, ababuza kwiroha kuri Sawuli. Hanyuma Sawuli arahaguruka asohoka mu buvumo, yikomereza urugendo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abwira ingabo ze, ati «Uhoraho andinde kugenzereza ntyo uwo yasigishije amavuta y’ubutore. Sinatinyuka kumukozaho n’ikiganza cyanjye, kuko ari uwasizwe w’Uhoraho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abwira abantu be ati “Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye kandi ari we Uwiteka yimikishije amavuta.”