1 Samuel 24:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi na we asohoka mu buvumo ahamagara Sawuli ati: “Nyagasani databuja!” Sawuli arakebuka, maze Dawidi yikubita hasi yubamye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ayo magambo ya Dawudi acubya umurego w’ingabo ze, azibuza kwiroha kuri Sawuli. Ubwo rero Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, yikomereza inzira ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko ni ko Dawidi yaburīshije abantu be ayo magambo, ntiyabakundira ko bahagurukira Sawuli.Nuko Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, aragenda.