1 Samuel 25:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Samweli aza gupfa, Abisiraheli bose barakorana baramuririra maze bamushyingura iwe i Rama. Nyuma y'ibyo Dawidi ajya mu butayu bwa Parani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Samweli aza gupfa. Abayisraheli bose baraterana; bamaze kumuririra, bamuhamba iwe i Rama. Ubwo Dawudi arahaguruka, amanuka ajya mu butayu bw’i Parani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Samweli arapfa, Abisirayeli bose baraterana baramuririra, bamuhamba mu nzu ye i Rama.