1 Samuel 25:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Dawidi abwira ingabo ze ati: “Buri wese nafate inkota ye.” Maze babigenza batyo, Dawidi na we afata iye ajyana n'ingabo zigera kuri magana ane, izindi magana abiri zisigara zirinze ibintu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi abwira ingabo ze, ati «Buri wese niyambare inkota ye!» Nuko buri muntu yambara inkota ye, Dawudi na we yambara iye. Ingabo zigera ku bantu magana ane zizamukana na Dawudi, naho abandi bantu magana abiri basigara ku bintu byabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Dawidi abwira abantu be ati “Umuntu wese niyambare inkota ye.” Nuko umuntu wese yambara inkota ye, Dawidi na we yambara iye. Abantu nka magana ane baherako bazamukana na Dawidi abagiye imbere, ariko abandi magana abiri basigara ku bintu.