1 Samuel 25:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
I Mawoni hāri umugabo w'umukungu ukomoka kuri Kalebu, akitwa Nabali. Yari afite isambu i Karumeli, n'intama ibihumbi bitatu, n'ihene igihumbi. Umugore we Abigayile yari umunyamutima kandi afite uburanga, ariko Nabali akaba umunyamwaga n'umugome. Umunsi umwe ajya i Karumeli gukemuza intama ze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hakaba umugabo w’i Mawoni wari umukungu cyane, umutungo we wose ukaba i Karumeli. Yari atunze intama ibihumbi bitatu, n’ihene igihumbi. Ubwo yari yaje i Karumeli kogoshesha ubwoya bw’amatungo ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hariho umugabo w'i Mawoni kandi ibintu bye byabaga i Karumeli. Yari umutunzi cyane, yari afite intama ibihumbi bitatu n'ihene igihumbi, icyo gihe yakemurizaga ubwoya bw'intama ze i Karumeli.